Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ubufaransa bugiye gufasha leta ya Mali

Perezida w'ubufaransa Francois Hollande yavuze ko Ubufaransa bwiteguye kubuza inyeshyamba zigendera ku matwara ya Islamu gukomeza kwigarurira uturere muri Mali.

Izo nyeshyamba bivugwa ko zikorana n'umutwe wa Al Qaeda , ubu zigenzura amajyaruguru ya Mali.
Perezida Hollande yavuze ko agiye gusubiza vuba leta ya Mali yabusabye inkunga ya gisirikare mu kurwanya izo nyeshyamba.

Ariko rero yongeyeho ko ibyo ubufaransa buzakora byose buzabikora ariko umuryango w'abibumbye umaze kubyemera.
Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kanasabye mu nama yako idasanzwe ko ingabo mpuzamahanga zakoherezwa muri Mali bidatinze. BBC
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego