Bang Media

Shakisha

Ubufaransa mu Guhangana n'Abigometse ku Butegetsi muri Mali

Uyu ni umunsi wa gatatu ibitero byo mu kirere by'ingabo z'Ubufaransa bikomeje muri Mali.
Ministri w'ingabo w'Ubufaransa, Jean-Yves Le Drian, yavuze ko bizakomeza igihe cyose abarwanyi bo mu mitwe igendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu bazaba batarava mu turere two hagati mu gihugu bigaruriye mu cyumweru gishize.

Umuryango w'ubukungu uhuriweho n'ibihugu byo muri Afurika y'uburengerazuba, CEDEAO, wahamagaje inama yihutirwa izabera muri Cote d'ivoire mu mpera z'icyumweru gitaha izaba igamije gusuzuma igikorwa cya gisirikare cyo kurwanya inyeshyamba zo muri Mali.

Umuryango w'abibumbye wemeye ko abasirikare bo mu bihugu bya Afurika barenga 3000 bakoherezwa muri Mali gufasha leta kwisubiza amajyaruguru y'igihugu ubu agenzurwa n'imitwe y'inyeshyamba zigendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu guhera mu ntangiriro z'umwaka ushize.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment