Bang Media

Shakisha

Ubushakashatsi- Kugaragaza Uburakari Byongera Iminsi yo Kubaho

Burya ngo iyo umuntu ababaye cyangwa se arakaye ariko akirinda kubyerekana hari uburyo bimugiraho ingaruka ku buzima. Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Jena mu Budage bakoze inyigo kuri ibi bayikorera ku bantu 6.000 bakunda kurakara kubera ubuzima babamo basanga bagira ikibazo cy’umutima. Muri aba bantu bose bafite iki kibazo ni ba bandi bakunda guhora bacecetse niyo bababara ntibagire uwo babyereka, ar iko mu bantu bakunda kubabara bakabivuga ndetse bakabigaragaza ngo bo usanga bihita birangira bityo ntihagire cyo bikora ku buzima bwabo, ibi bikabatera kubaho igihe kirekire.
Ingaruka zikunda kugera ku bantu batagaragaza uburakari bwabo n’akababaro ni indwara z’umutima, kanseri ndetse n’ibibyimba mu mpyiko.

Marcus Mund na Kristin Mitte bavuga ko nubwo aba bantu bagerwaho n’ingaruka zo kutagaragaza uburakari bwabo ariko hari igihe aba aribwo buryo bwabo bwo kubaho kubera ko baba birinda kuvuga nabi cyangwa sekuvuga menshi ndetse bakirinda no kugira uwo babangamira, abo kandi usanga aho kuvuga nabi, iyo batishimye bahita bashaka ikintu kibarangaza.

Hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe, ngo ibyo bisobanura impamvu abaturage boo mu bihugu cya Espanyole n’Ubutaliyani babaho igihe kirekire kurenza abongereza. Ariko nabwo ngo aba bakunda kwicecekera bagaragaza ikinyabupfura ndetse no kubasha kubana na buri wese ndetse no kuba ahantu aho ariho hose.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment