Bang Media

Shakisha

Uganda Ntiyifuza ko M23 Yafatirwa Ibihano

Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Uganda Crypsus Walter Kiyonga usanzwe ayobora ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko atishimiye ibihano Loni iteganyiriza bamwe mu bayobozi ba M23.

Minisitiri Kiyonga, ati “Twe Abagande twibandaga ku ngingo enye ari zo amahoro, ubwiyunge, demokarasi n’ubutabera.” Yongeraho ko imiryango mpuzamahanga icurikiranya ingingo z’ingirakamaro ikibanda gusa ku butabera, aho agira ati “Bitera umwiryane iyo baje bafatira bamwe ibihano gusa mu gihe kandi abafatirwa ibihano baba bafite ubushake bwo kumvikana binyuze mu biganiro.”

Kiyonga avuga ko Uganda idashobora kwishimira umwanzuro wa LONI wo guhana bamwe mu bayobozi ba M23, akaba asaba ko imiryango mpuzamahanga yajya itega amatwi abarebwa n’ibibazo by’intambara mbere yo gushaka umuti ntiyifatire umwanzuro utanyuze abarebwa n’ikibazo.


Minisitiri Kiyonga avuga ko Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi gakwiye kubaza Leta zo muri Afurika ku bijyanye n’umwanzuro wose wo gukoresha indege zidafite abapilote kuri uyu mugabane (drones) mbere yo kuba zakoreshwa. IGIHE
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment