Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uganda- Umudepite arebana na Museveni mu maso yamusabye gufata ikiruhuko

Ku munsi wa mbere w’umwiherero w’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, depite Barnabas Tinkasiimire wo muri iri shyaka, amureba mu maso yabwiye Museveni ko akwiye gusubizaho uburyo bwo gusimburana ku butegetsi ubundi agafata ikiruhuko.



Umudepite arebana na Museveni mu maso yamusabye gufata ikiruhuko/photo Internet

Nyuma y’uko Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Gen Amama Mbabazi yari amaze gusoma ibiri ku murongo w’ibyigwa byatanzwe n’abadepite bo muri iryo shyaka, Tinkasiimire yafashe Microphone agaya Gen Mbabazi kwirengagiza bimwe mubyo abadepite ngo basabye kuganirwaho muri uwo mwiherero batangiye kuri uyu wa mbere.

Uyu mudepite uhagarariye igice cy’uburengerazuba bwa Uganda areba president Museveni mu maso yagize ati “ Wibagiwe bimwe mubyo twasabye kugarukaho, igihe batagomba kurenza ku buyobozi, no gusimburana. Uriya ni inde utananirwa? Agiye kumara imyaka 30 ku butegetsi!”
President Museveni ngo ntabwo yigeze agira icyo arenzaho ako kanya.

Tinkasiimire mu gihe yari amaze kuvuga ibi, hari bamwe muri bagenzi be bamuhaye amashyi hirya, ndetse bagaragara bicyiriza cyane ibyo yavugaga nubwo hari abandi badepite nabo bahise batangira kumutwama ngo narekere aho.

Gen Mbabazi we yahise avuga ko atasize inyuma bimwe mubyo abadepite bamusabye ahubwo yariho avuga incamacye z’ibyo bazigaho mu mwiherero batangiye.

Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu 1995 mu ngingo yaryo ya 105 rivuga ko President yemerewe kwiyamamariza mandat ebyiri z’imyaka itanu gusa.

Mu 2005 ubwo izo mandat zari zirangiye kuri Museveni, yasabye Inteko guhindura iryo tegeko nshinga rimwemerera mandat ya gatatu no kwiyamamaza nyuma yayo.

Ibi byatumye Museveni atakaza icyizere muri bamwe mubo bakoranaga benshi muri bo bahise bajya mu batavuga rumwe nawe.

©Monitor

via Umuseke
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego