Bang Media

Shakisha

Umusaza w’imyaka 90 yashakanye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 15



Muri Arabiya Saoudite Umusaza w’imyaka 90 yashakanye n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 nyuma y’uko amukoye amafaranga angana n’amaeuro15.000. Gusa ibi byanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko uyu mwana w’umukobwa yagurishijwe n’umuryango we.

Uyu musaza abajijwe n’ibitangazamakuru byo muri Arabiya Saoudite yatangaje ko yakoze ibisabwa byose ngo umusore ahabwe umukobwa mu mategeko avuga ko yatanze inkwano y’amaeuro 15000. Aha yavuze ko niba iwabo w’umukobwa babona bitari bikwiriye ko umukobwa wabo ashyingirwa , bamusubiza inkwano ze bagasaba ubutane.

Bamwe mu nshuti z’umuryango w’uyu mukobwa batangaza ko mu ijoro ry’abageni (nuit de noces) we yari afite ubwoba bwinshi aho yanifungiranye mu bwogero akahamara iminsi ibiri arira akaza no kugerageza gucika ngo asubire iwabo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba isanga ngo gushyingirwa mu idini rya Islam bigomba kuba bishingiye ku kuba abagiye kubana bombi bakundana kuko ngo iyo uyu mwana w’umukobwa aza kuba yishimiye gushaka kwe atari gushaka gucika.

via Umuryango.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment