Bang Media

Shakisha

Yikase Ururimi Kugira ngo Umugore Agaruke mu Rugo


Umuhinde w’imyaka 32 y’amavuko wari ufite ururimi rwiza cyane ariko rugahora rutonganya umugore we bigatuma yahukana,yafashe umwanzuro wo kurukata kugira ngo umugore we agaruke mu rugo.

Bunty Verna, ukora akazi ko gusana amateleviziyo utuye muri Sendhwa mu Bushinwa yari afite ingeso yo gutuka umugore we iyo yabaga yagize umujinya,akomeza kubigira akamenyero bituma umugore we amuta ajyana n’umwana w’umukobwa bari bafitanye.

Bunty asigara yigunze wenyine,irungu rimaze kumwica nibwo yashakishije icyo yakora kugira ngo umugore we agaruke nuko abona gukata ururimi rwe byagira icyo bimufasha.

Nyuma yo kurukebaho Bunty yandikiye ubutumwa umugore we amusobanurira ibyo yakoze icyo bisobanuye ati : “Kuberako ururimi rwa nge ari rwo nyirabayazana wo gutandukana kwacu, naruciye ngo rutazongera ”.

Bunty yaje kujyanwa kwa muganga ariko baba bamuretse kumuvura kugira ngo umugore we abanze amuhe amahirwe yo kongera kubana nawe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment