Bang Media

Shakisha

Directeur ushinzwe umutungo w’Ibitaro bya Kaminuza y’i Butare yafashwe yakira ruswa

Mutimukeye Miheto J.claude wari umuyobozi ushinzwe imari mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare yafashwe kuri uyu wa 14 ku gicamunsi yakira ruswa nkuko byemezwa n’umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali.


Spt Albert G.Ndatsikira Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yatangaje ko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa.

Magingo aya uyu muyobozi mu bitaro bya Kaminuza afungiye kuri station ya Police ya Remera mu mujyi wa Kigali aho yafatiwe.

Mutimucyeye w’imyaka 38 yafashwe yakira ibihumbi 200 by’amanyarwanda yahabwaga na  George Kabango ufite company yitwa Mega Invest&Consult(R)Ltd .

Amakuru  aremeza ko uyu mugabo Mutimucyeye yari yaje mu nama i Kigali, akaza kuyisohokamo ngo ajye kwakira iyo ruswa yahabwaga na  George Kabango watsindiye akanakora isoko ryo gushyira mu mwanya (installation) bimwe mu bikoresho by’ibi bitaro.

Uyu George Kabango watangaga ruswa, niwe watanze amakuru kuri Police ko yasabwe ruswa n’uyu mukozi w’ibitaro. Ibi bikaba bituma na we akurikiranwa ari hanze nkuko Police yabitangaje
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment