Bang Media

Shakisha

Ikwirakwizwa ry’udukingirizo mu mashuri Riratera Impaka z’urudaca

Hari abavuga ko byaba byiza agakingirizo gashyizwe mu bigo by’amashuri kuko byarinda bamwe gutwara inda z’indaro cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


Ntibiremezwa ndetse impaka ziracyari zose, leta yo iracyifashe kuri iki kibazo nubwo amadini atandukanye  avuga ko biramutse bikozwe urubyiruko rwaba rubonye urwaho rwo kwishora mu busambanyi.

Bamwe mu barezi bavuga ko agakingirizo kagejejwe mu mashuri nibura byagabanya gutwita bya hato na hato bikomeje kugenda bigaraga mu bigo by’amashuri, aho usanga umwana wiga mu wa mbere, mu wa kabiri cyangwa mu wa gatatu atwara inda.

Umwarimu witwa Alphonse Bashima wigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri abanza mu Karere ka Burera aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abaholandi, yamaganiye kure ikwirakwiza ry’agakinigirizo mu mashuri kuko bikozwe ngo byakongera ubusambanyi.

Ati “Byaba ari nko kubwira abana bacu tuti niwakire mugakoreshe, byaba ari nk’uburyo bwo kubakangurira kugakoresha kandi bataranabitekerezaho.”

Uyu murezi w’Umukirstu avuga ko hakwiye kurebwa ubundi buryo bwiza kwo gukangurira abanyeshuri kwirinda hakorwa ubukangura mbaga bukomeye ariko ntabyo guhingutsa ijambo agakingirizo mu matwi y’abanyeshuri kuko ngo igihe kitaragera.

Ibyo uyu mwarimu avuga ntabihuriraho na mugenzi we wo mu Mujyi wa Musanze witwa Germain Manirafasha, uvuga ko asanga igihe kigeze ngo udukingirizo dukwirakwizwe hirya no hino mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ati “Ntekereza ko dukwiye guhindura imyumvire, bamwe mu bana bacu batuye hano mu Mujyi usanga batangira gukora imibonano mpuzabitsina bafite imyaka icumi cyangwa cumi n’umwe, iryo rwose si ibanga niko bimeze.”

Uyu mwarimu akomeza yibaza ati “Ibyo se biterwa n’uko ababyeyi babo cyangwa abarimu babo baba batababwiye ingaruka bashobora guhurana nazo? Abapadiri, Abapasitori, n’abigisha mu misigiti barabwirije kuva kera ariko nta kintu nta kimwe kijya gihinduka, kandi uko bwije n’uko bucyeye abana bacu bagwa mu bishuko by’urudaca.”

Germain Manirafasha avuga ko igihe kigeze kugira ngo abantu bumve ko barenga ibyo bita kirazira, bagatinyuka kubwira abanyeshuri iby’agakingirizo kuko kabafasha mu kwirinda SIDA.


Ibi ariko Mathilde Mukandayambaje asanga atari ibyo guhubukirwa ndetse ngo bikwiye kwitonderwa. Yunga muryo Manirafasha yavugaga yaramubajije ati “Ariko se mu by’ukuri urwo rubyiruko rusobanukiwe neza uko agakingirizo gakoreshwa? Wowe ubwawe ntiwirirwa ubona abana bakinisha udukingirizo basukamo amazi cyangwa babangamo imipira yo gukina?”

Ibi byo gusobanukirwa gukoresha agakingirizo no kugakwirakwiza mu bigo by’amashuri, umunyeshuri wiga muri Kaminuza witwa Dynaroo Tandimwebwa asanga bikwiye kwitabwaho cyane ndetse bigakorwa mu maguru mashya amazi atarenga inkombe.

Ati “Bamwe mu bana bacu biga mu mashuri yisumbuye baryamana na bagenzi babo cyangwa abarimu babo, rero niba dushaka u Rwanda rwejo ruzira amakemwa, aho buri muntu wese azaba abasha gukora ateza imbere igihugu cye, udukingirizo dukwiye gushyirwa mu mashuri.”

Mu gihe bamwe babyemera abandi bakabihakana Igitekerezo cyo gukwirakwiza agakingirizo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Kiliziya Gatolika ifite amashuri menshi mu Rwanda ntiyigeze igikozwa habe na mba.

Mu itangazo yashyize ahagaraga mu minsi ishize, Musenyeri Smaragde Mbonyintege Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) yagize ati “Agakingirizo si igisubizo cy’ibibazo urubyiruko rufite kugeza ubu ahubwo gashobora kubyongera.”

Uyu Muvugizi wa Kiliziya Gatolika yaribajije ati “Ese abana nibo bagomba guhangana n’ikibazo cy’imibonano mpuzabitsina mu rubyiruko cyangwa ni twe ababyeyi ? Abihaye Imana, Inzego z’ubuyobozi, ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bakwiye guhurira hamwe buri mwaka bakaganira ku burezi bukwiriye bwahabwa abana bacu.”

N’ubwo Leta yashyize imbaraga muri gahunda yo guteza imbere ikoreshwa ry’agakingirizo, kugeza ubu Guverinoma yo iracyifashe kuri iki cyemezo  cyo gukwirakwiza udukingirizo mu bigo by’amashuri.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwabo avuga ko gahunda ya Guverinoma ari ugushishikariza abantu kwigisha amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kongera inyigisho mu rubyiruko ku birebana n’ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina umuntu akiri muto, atari ugukwirakwiza udukingirizo mu bigo by’amashuri.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment