Bang Media

Shakisha

Kayirebwa n'Amaradio: Hatsinze Nde?

 

Urukiko rukuru rw’ubucuruzi kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gahyantare 2013 rwasomye urubanza umuhanzi Cecile Kayirebwa aregamo ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR n’andi maradiyo atanu avugira mu gihugu, gukoresha indirimbo ze nta burenganzira abifitiye. Uru rubanza ariko rwagize ingaruka kuri Kayirebwa kuko nawe yaciwe ihazabu.

Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwasomye kuri uyu wa Gatanu urubanza Kayirebwa aregamo ibitangazamakuru bitandatu rwemza ko ORINFOR na Radio Isango Star byakoresheje ibihangano by’uyu muhanzi nta burenganzira ifite.

Rwategetse ORINFOR kwishyura miliyoni 6 y’indishyi n’ibihumbi 300 byo kwishyura avoka inategeka Radio Isango Star gutanga miliyoni 2 z’indishyi n’ibihumbi 300 byo kwishyura avoka.
Muri uru rubanza, umucamanza Nsengiyumva Claude yavugaga ku ngingo ebyiri kuri buri gitangazamakuru. Iya mbere yarebanaga no gukoresha ibihangano bya Cecile Kayirebwa nta burenganzira, indi ikavuga ku ndishyi.

Mu isomwa ry’urubanza, umucamanza yavuze ko kuba ORINFOR yarireguye ivuga ko ifatanyije ibihangano na Cecile Kayirebwa nta gaciro bifite, kuko icyemezo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kigaragaza ko izo ndirimbo ari iza Kayirebwa, ko ORINFOR yakoreshaga izo ndirimbo nta burenganzira ifite.

Uruiko ariko ko kuko ORINFOR itazikoresheje izi ndirimbo mu nyungu z’ubucuruzi, rwategetse ko ORINFOR itanga indishyi zingana na miliyoni 6 kuri miliyoni 90 Kayirebwa yasabaga.
Kubwa Radio Isango Star yo, urukiko rwahaye agaciro CD zatanzwe ziriho ibiganiro byatambutsemo izo ndirimbo ndetse n’ubundi buhamya bwatanzwe, urukiko ari nako gutegeka iyi Radio kwishyura indishyi na avoka.

Urukiko rwasanze Radio Contact FM yo yaracuranze indirimbo za Cecile Kayirebwa ibifitiye uburenganzira, bityo itegeka uyu muhanzi gutanga indishyi y’ifaranga rimwe ryasabwe na Contact FM ku mpamvu z’uko Kayirebwa yayishoye mu manza z’amaherere.

Andi maradio atatu, City Radio, Flash FM na Radio Ijwi ry’Afurika, urukiko rwasanze nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yacuranze indirimbo za Cecile Kayirebwa, bityo uyu muhanzi asabwa gutanga ibihumbi 200 by’indishyi kuri buri radio n’ibihumbi 300 by’FRWS y’avocat kuri buri radio.
Buri muburanyi afite iminsi 30 yo kuba yajuririra ibi byemezo byafashwe n’uru rukiko rukuru rw’ubucuruzi.

Incamake ku buzima bwa Cecile Kayirebwa

Kayirebwa ni umuhanzi w’Umunyarwandakazi ubimazemo igihe, kandi wabigize umwuga igihe kitari gito. Yavutse mu mwaka w’1946, avuka ari ubuheta mu bana 12.

Yarubatse, abayara abana babiri, cyakora uwo bashakanye ntakiriho.

Amashuri abanza yayize kuri Lycee Notre Dame de Citeaux aho bita kuri EPA, ayisumbuye ayiga ku Karubanda mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Kayirebwa yasohoye indirimbo nyinshi, zirimo izo yihimbiye ku giti cye n’izo yasubiyemo mu nyarwanda zo ha mbere zibutsaga amateka n’umuco nyarwanda.


Magingo aya , Kayirebwa afite imyaka 67 y’amavuko. Igihe kinini yakimaze aba ahanze, nyuma y’umwaka w’1990.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



1 comments:

Anonymous said...

kayirebwa afite abana 4 , abakobwa 2 nabahungu 2.

Post a Comment