Bang Media

Shakisha

Nimundebe, ntabwo ndi umuntu ushaka mandat ya gatatu –Perezida Paul Kagame

Mu kiganiro n’abanyamakuru kirangiye ku biro by’umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 27 Gashyantare, President Kagame yamaze umwanya munini asubiza ku kibazo cya mandat ya gatatu cyagiye kimubazwaho kenshi.

President Paul Kagame yavuze ko kuri we abamubaza iki kibazo abona ari ikibazo cy’icyizere bamufitiye cyangwa batamufitiye.

Yavuze ko ku muntu umufitiye icyizere atakabaye amubaza icyo kibazo cyangwa agiha umwanya nkuwo bamwe bagiha uyu munsi.

Naho ku muntu utamufitiye icyizere we ngo n’ubundi niyo yamubwira ko adashaka mandat ya gatatu yazahora amubaza icyo kibazo kuko nyine nta kizere yaba amugirira.

Mu magambo ye President Kagame yagize ati “ Hashize igihe kinini mbazwa iki kibazo? Niba nzagenda niba ntazagenda nyuma ya mandat ebyiri…

Nanakibajijwe mbere y’uko ndangiza mandat ya mbere, murabizi.

Tariki 8 Gashyantare natumiye abanyamuryango b’abayobozi mu ishyaka ryanjye, bageraga ku 1000, icyo nari ngambiriye kwari ukugirango twige kuri iyi ngingo kuko ubu iri guteza kuyibazaho cyane no kuyobya abaturage mu buryo butari ngombwa.

Najya gusura abaturage mu cyaro bakambaza ngo twumva bakubaza ngo uzagenda ryari? Ubundi ugiye he? Nkaho aba baturage ataribo barebwa cyane nibyo kurusha ababimbaza.

Baravuga ngo president arashaka mandat ya gatatu… ngo ntibisobanutse…..
Nimundebe, ntabwo ndi umuntu ushaka mandat ya gatatu, nimundebe, ntabwo nyishaka. Ntabwo ndi gukora aka kazi ngo ni uko kampemba, cyangwa ko hari ikindi kintu cy’inyungu ndende mvanamo.

Ntabwo njya hariya kubwira abaturage ibyo mbabwira ngo ni uko nshaka mandat ya gatatu. si uko nkora.

Ndiho ndakora ibyo abanyarwanda bansabye gukora nimbirangiza nzaba mbirangije, nyuma nakomeza ngakorera igihugu cyanjye mu bundi buryo.

Rero icyo kintu mwigiha intera kidakwiye, mwishaka kumvisha abantu ko President ashaka mandat ya gatatu.

Ndatekereza ku imbere h’ejo h’u Rwanda ntabwo ntekereza kuri mandat ya gatatu.

Aha akaba yavuze ko mu cyumba aba avugiramo haba harimo abantu benshi bafata ibintu ugutandukanye, bakabivuga ugutandukanye.

Ariko ko iyo ushaka kuvanga ibyo bakubwiye ubikora, bityo ko we avuze uko ibintu bimeze bidakwiye ko habaho kuvangavanga ngo abantu babwirwe ibyo atavuze.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru President Kagame yagarutse ku bibazo bimwe na bimwe nk’icy’inyubako zishaje yasabye ko aho guhora batanga amafaranga bazivugurura bashaka amafaranga hakubakwa inshya. Aha akaba yagarukaga ku byari bibajijwe byo kuba MININTER, MINALOC n’ibiro by’abinjira n’abasohoka bikorera mu nzu ishaje ariko ngo igiye gusanwa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment