Bang Media

Shakisha

Pasteur Rutayisire wa Isimbi Deborah yagize icyo atangaza


Inkuru y’uko uwari Miss Campus 2012 Isimbi Deborah atwite yamaze gusakara n’ubwo nyiri ubwite yaryumyeho. Umubyeyi we, umuvugabutumwa uzwi cyane Antoine Rutayisire, uri mu masomo mu mahanga, yagize icyo avuga ku byavuzwe ku mukobwa we.


Mu ibaruwa yageneye abumvise n’abasomye iyi nkuru yagize ati “Ndi Pasitori Rutayisire Antoine. Nyuma yo gusoma ibintu  byinshi byanditswe kuri iyi nkuru nagira ngo ngire icyo mbwira abasomyi.

Ntabwo ndibuvugire Debora kuko ni mukuru umuntu ugeze muri Kaminuza ashobora kwivugira kandi ngira ngo no kuvuga  we arabizi.

Nagira ngo mbabwire ko ndi umubyeyi wa Deborah kandi ntabwo ububyeyi bwanjye n’urukundo mukunda bishobora gukurwaho n’amakosa  ayo ari yo yose yakora mu buzima kandi arabizi.

Nubwo ntashyigikira amakosa, ntabwo uwayakora,  yaba umwana wanjye cyangwa n’umukirisito nshinzwe nahaguruka ngo mpagarare ku gasozi mutere amabuye ahubwo mu gihe nk’icyo ndushaho kumukunda.


Abavuga iby’igitsure n’ibindi ngira ngo nabo ni ukwivugira kuko igitsure cy’umubyeyi ntabwo giherekeza umwana kandi jye nemera ko ubuzima bubamo n’ibitateganijwe.

Nagirango rero mbwire mwese mwanditse ko nashimiye cyane abagerageje kumuvugira, muri abantu bza cyane. N’abanyanditse nabi, bagashidikanya ubushobozi bwanjye nk’umubyeyi n’umupasitori nabo ndabumva !







Ngira ngo mu byo mvuga kugeza uno munsi sinari nitangaho urugero mu kintu icyo ari cyo cyose uretse kubwira abantu ko nkunda Yesu kandi nkanga icyaha !

Iyo aba ari icyaha nakoze mundega nari kwandika nsaba imbabazi ariko ubwo ari intege nke n’ubuswa mu byerekeye kurera no gukora akazi, uzashaka kwandikaho igitabo azaza mubwire n’izindi atari azi!

Uzumva inyigisho zanjye akavuga ko nta burenganzira  mfite bwo kumubwira ibyo Imana ivuga kuko umwana wanjye yagize ikibazo runaka, azabaze Imana kuko abana bayo benshi nabobakora ibyaha kandi igakomeza ikabakunda!











Ndi umubyeyi rero ugerageza kwigana Imana, ibyo Deborah yakora byose n’ibyamubaho byose jye ndamukunda kandi nzakomeza kumukunda. Ibindi bimureba nzabyivuganira na we.

Mumbwirire uwo ari we wese waba yaragerageje kungeraho kuri telefone bikanga ko ntayikuyeho kuko ntabwo ndi umugabo wihisha kabone n’iyo habahari amagambo menshi, ndiku ishuri muri Amerika nzagaruka mu byumweru bibiri, uzashaka kumvugisha azampamagare nzamwitaba.

Ibindi mugire amahoro kandi mwese abanditse kuri iyi nkuru mbasabiye umugisha.

Inyarwanda
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment