Bang Media

Shakisha

Paul Gitwaza ni Munti Ki

Intumwa Paul Gitwaza ni umukozi w’Imana w’umubwirizabutumwa yavutse taliki 15 Kanama 1971 avukira Uvira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,arubatse afite umugore n’abana batatu b’abahungu.Ubu afite impamyabumenyi ihanitse(doctorat) muri tewolojiya yabonye muri 2006 muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ni umuyobozi akaba ari nawe washinze itorero ry’umunara wa Siyoni (Zion Temple) mu migabane itanu ku isi guhera mu 1999.Gitwaza kandi akaba ari umukuru w’amatorero mu Rwanda,akanaba umuvugizi w’urugaga rw’intumwa rufite icyicaro i Kolorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1. Kugirango Samweli akorere Imana yumvise ijwi,wowe wahamagawe ute,ryari?

Gitwaza : Kuberako navukiye mu nzu y’intumwa (Data yari Intumwa) ayo mavuta yari ahari (aseka),nahamagawe ndagiye inka ku myaka 9 nibwo numvise nshaka gukizwa,ku myaka 12 mbatizwa mu mazi menshi,13 mbatizwa mu Mwuka Wera, hanyuma ku myaka 16 ngira inzozi ari nazo zahinduye ubuzima bwanjye kuko nabonye umuntu anyereka umubumbe w’isi ambwira ngo mukorere ngo nintasubira inyuma nzagera mu bihugu byose by’isi mvuga ubutumwa,narakangutse rero menya ko Imana irimo impamagarira kuyikorera.

2.Yesu yasize intumwa 12,hanyuma Pawulo,Timoteyo,Barinaba,wowe kuba witwa intumwa byavuye hehe?Bibiliya ibivugaho iki?

Gitwaza : Mu gitabo cy’Abefeso 4:11 “Nuko aha bamwe kuba intumwa ze,n’abandi kuba abahanuzi,abandi kuba ababwiriza butumwa bwiza,abandi kuba abungeri n’abigisha”.Iri jambo ntawe riheza ni umuhamagaro.Ubundi kugirango witwe Intumwa ni uko uba ugeze ku rwego rwo kugenda ushinga amatorero hirya no hino ku isi ikindi ni uko umuntu ufite umuhamagaro w’Intumwa aba afite umutwaro wo kurera abashumba.

3.Benshi baziko itorero Siyoni ari irya Gitwaza,ukuri kuri byo ni ukuhe?

Gitwaza : Ubundi itorero ni iry’Imana,ni iry’abakirisito bose ndetse niry’abo twatangiranye umurimo bose abo twita abapiyoniye(pioniers).

4.Intumwa,uri umuhanzi.Ubuhanzi bwawe wabutangiye ryari?

Gitwaza : Ku myaka 10 naririmabaga muri korari ndi n’umuyobozi wayo,ubwo nibwo natangiye kujya mpimba indirimbo kuburyo byibura zari zigeze nko ku 120.Muri 2005 nibwo nongeye kuyibyutsa nongera kuririmba.

5.Umaze gusohora alubumu zingahe?

Gitwaza : Ubu maze gusohora alubumu 2 ariko ndifuza ko byibura najya nsohora alubumu 1buri mwaka .

6.Ubusanzwe buri muhanzi agira umufasha mu buhanzi bwe (manager),ese wowe hari uwo ufite?

Gitwaza : (aseka) ntabwo nkeneye manager kuko indirimbo nkora ari ugufasha abantu gusa gusa ahubwo jyewe mfite iyerekwa ryo gufasha abana bazamuka badafite ba manager mu buryo bwo kuzamura impano y’ubuhanzi bafite,ubu dufite icyo twise His Glory Production gusa ntirajya ahagaragara amikoro nmara kuboneka tuzabishyira ahagaragara.

7.Ni iyihe ndirimbo muzo ufite ukunda kurusha izindi?kubera iki?

Gitwaza : Kuri alubumu ya mbere nkunda iyitwa “Nakoranye isezerano nawe”,naho kuya kabiri ni “Mu bwihisho bw’Isumbabyose nahabonye ubuhungiro” impamvu ni uko kuba ndi muri Yesu nahabonye amahoro adasanzwe kandi no kuba ndiho kandi ndi uwo ndiwe ubu ni ukubera isezerano nakoranye n’Imana.

8. Ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya wayoboye ubuzima bwawe kugeza uyu munsi?

Gitwaza : Abefeso 2:10 “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu,iyo Imana yiteguriye kera kugirango tuyigenderemo” na Abaheburayo 10:37-39 “ Haracyasigaye igihe kigufi cyane,kandi uzaza ntazatinda.Ariko umukiranutsi wanjye zabeshwaho no kwizera.Nyamara nasubira inyuma umutima wanjye ntuzamwishimira.Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke,ahubwo dufite kwizera kugirango tuzakize ubugingo bwacu”.

9.Ni ikihe kintu cyaba cyarakubabaje cyane mu buzima bwawe? Gitwaza : Ikintu cyambabaje cyane ni ugupfusha umwana wanjye w’imfura.

10. Ni ikihe kintu cyaba cyaragushimishije cyane mu buzima bwawe? Gitwaza: (aseka),ibyanshimishije byo ni binshi cyane ariko ikibiruta ni ukuba nkorera Imana mu mudendezo.

11.Ukunda iki mu buzima?

Gitwaza : Nkunda kugira uruhare rwo kugeza umuntu aho Imana isha kumugeza,ikindi buriya nkunda gusoma cyane ibitabo by’abantu bahinduye amateka (Mandela, MartinLuther King …) ariko cyane nsoma Bibiliya ni ubuzima,ikindi nkunda kuririmba no gucuranga gitari.

12. Ni iki wanga?

Gitwaza : Nanga amakosa ayo ariyo yose.

13.Uretse kuvuga ubutumwa nta kindi kintu ukora cyaguteza imbere?

Gitwaza: Nta kindi Nkora ariko mu minsi iri imbere ndatekereza ko ubutumwa,indirimbo n’ibitabo byazanteza imbere.

14. Nk’umukozi w’Imana gira icyo ubwira abanyarwanda muri rusange?

Gitwaza : Icya mbere nababwira ko bagomba gushaka amahoro na buri wese,icya kabiri ni ukwiringira Imana muri byose,icya gatatu ni ugushyira Imana imbere,icya kane ni ugukundana nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba icya nyuma ni ugukunda igihugu.


Source: Jesus.rw
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment