Bang Media

Shakisha

Umubiri w’umugore mubi wa mbere ku isi washyinguwe

Umubiri w’umugore mubi wa mbere ku isi washyinguwe

Umubiri w’umugore wa mbere mubi ku isi wasubijwe ku ivuko rye kugira ngo ushyingurwe nyuma y’imyaka irenga 150 yitabye Imana. Julia Pastrana wabaye umugore wa mbere mubi mu kinyejana cya 19 ku isi yose, umubiri we wajyanwe ku ivuko rye mu gihugu cya Mexique nyuma y’imyaka 153 yitabye Imana ari naho yaje gushyingurwa kuri uyu wa gatatu.


Uyu mugore wabaye uwa mbere mubi nyuma y’uburwayi bukomeye yagize aho umubiri we wazengurutswe n’umusatsi hose yasubijwe ku ivuko rye kugira ngo ashyingirwe mu cyubahiro nyuma yo kujyanwa muri kaminuza zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kumukoreraho ubushakashatsi.


Uyu mugore yazengurukijwe ibihugu byinshi by’uburayi mbere y’uko apfa na nyuma y’uko yitataba Imana kuko yitabye Imana mu mwaka 1860.

Umubiri we ukaba warajyanywe cyumba cy’uburuhukiro cy’ishuri ry’ubushakashatsi rya Oslo hanyuma bamaze kwiga ku mubiri we biza gutegekwa ko wasubizwa mu gihugu cye cy’amavuko ukajya gushyingurwa.


Pastrana yavutse mu mwaka 1834 avukira mu gihugu cya Mexiqwe ndetse azakura indwara ikomeye ari nayo yaje gutuma umubiri we urengerwa n’umusatsi gusa.

Pastrana yaje kurwara kandi indi ndwara ikomeye ari nayo yaje gutuma iminwa ye ihinduka bikomeye igakururuka kurusha uko umuntu yabitekereza.

Mu mwaka 1854 nibwo yaje gutangira kukora ingendo nyinshi ku isi hose aho yahereye muri Canada na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ndetse ahita ashyingiranwa na Theodore Lent ari nawe waje kumubera ushinzwe kureba inyungu z’umutungo we yakuraga muri ubwo burwayi kuko uko yagendaga ari nako yinjizaga atari make.

Uyu mugore yaje kuba umuntu w’icyamamare mu kinyejana cya 19 bitewe n’indimi yari azi, imbyino ze, indirimbo ze ndetse na bimwe mu bikorwa yagiye akora byo gufasha.

Mu mwaka 1859 nibwo yaje kwibaruka ariko umwana we w’umuhungu yitaba Imana nyuma y’amasaha 35 avutse kuko indwara ya nyina yahise imuhitana.

Umubiri wa Pastrana ukaba washyinguwe kuri uyu wa gatatu ahitwa i Sinaloa de Leyva hafi yaho avuka.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment