Bang Media

Shakisha

Urwenya: Nta Mugore Unyurwa

Hari igihugu abagabo bari barabuze, noneho umushoramari umwe yiyemeza kubikoramo business ngo abe umu commissionaire(umuranga), yubaka inzu yo gukoreramo iyo business ye ! Iyo nzu ikaba yari ifite amagorofa atandatu yose.

Muri buri gorofa hakaba hari harimo ubwoko bw’abagabo butandukanye. Umugore winjiragamo akaba yari yemerewe gutwara umugabo ashatse. Ariko uwabaga amaze kurenga igorofa rimwe, ntiyemererwaga gusubira inyuma ngo ahitemo aho yarenze kandi yabaga yinjiye amaze kwishyura aya commission.

Umugore umwe azinjiremo rero ; mu igorofa rya mbere hari handitseho ngo : “Abagabo barimo hano ni abantu beza, bagira urukundo ariko nta kazi bagira”. Umugore abibonye abona birakomeye ntiyabishobora. Ahitamo gukomeza ajya mu igorofa rya kabiri.

Mu igorofa rya kabiri hari handitse ngo : “Abagabo barimo hano bafite akazi, bakunda Imana n’abana ariko nta buranga” . Arabibona ariko ahitamo gukomeza. Nuko aragenda ajya mu igorofa ya gatatu.

Mu igorofa rya gatatu hari handitse ngo : “Abagabo barimo hano bafite akazi, bakunda Imana n’abana kandi ni beza bihebuje ariko ntibakunda gufasha abaggore babo imirimo.” Umugore abyumvise, arayimira ati byari sawa ariko utazamfasha sinamwemera reka nkomeze ndabona birushaho kuba sawa uko nzamuka.

Nuko agera mu igorofa ya kane. Muri iyo gorofa, hari handitsemo ngo : “Abagabo barimo hano bafite akazi, bakunda Imana n’abana, ni beza bihebuje kandi bafasha abo bashakanye mu mirimo yo mu rugo…”

Wa mugore aravuga ati “Oh, Mana yanye. Aba ni sawa cyane rwose ubu abari hejuru bo kubashaka ni nko kwibera muri paradizo”.

Niko kugera mu igorofa ya gatanu. Aho hari handitse ngo : “Abagabo barimo hano bafite akazi, bakunda Imana n’abana, ni beza bihebuje, bafasha abo bashakanye mu mirimo yo murugo kandi bazi kwita kubo bashakanye (affection) “

Ageze aho, ashaka guhagarara ariko bimwanga mu nda ati hejuru aha ho ubu kubana n’umugabo mpasanga ni nko kwibera mu ijuru sinza kuharenga pe ! Nuko arakomeza ajya mu igorofa ya gatandatu.

Ageze mo asanga handitse ngo : “Uri umugore wa 4.363.012 ugeze aha. Nta mugabo uhaba, iri ni igorofa ryashyiriweho kwerekana ko abagore batajya banyurwa !’
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment