Bang Media

Reba Video

Shakisha

Frank Habineza Umukuru wa Green Party azahabwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro muri Amerika nk’uwaharaniye demukarasi

 Frank Habineza washinze akanayobora ishyaka riharanira demukarasi Green Party of Rwanda kuri uyu wa Gatanu ku itariki 15 Werurwe azahabwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro izatangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuntu waharaniye demokarasi.

Iyi Mpamyabumenyi izatangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo ikazatangwa nk’ishimwe kuri Habineza Frank ku mirimo n’uruhare yagize mu guteza imbere demukarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ndetse n’ahandi muri Afurika.

Frank Habineza avuga ko ishyaka Democratic Green Party mu Rwanda ryatangijwe ku mugaragaro mu kwezi kwa Kanama 2009 nk’ shyaka ritavuga rumwe na FPR, ishyaka riri ku butegetsi.

Habineza wanatorewe kuyobora African Greens Federation , urugaga rw’amashyaka 30 yo mu bihugu 30 bya Afurika mu kwezi kwa Mata 2009 akaba yararangirije amashuri ye makuru muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi muri politike n’imiyoborere.

Uyu kandi yabaye umugenzuzi muri Minisiteri y’ubutaka, ibidukikije, amashyamba n’amazi mu mwaka wa 2005 na 2006.

Akaba yarahawe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Suwedi igihembo cy’umuntu waharaniye demukarasi mu kwezi kwa Mata 2011, ndetse n’icy’umuyobozi waharaniye impinduka nziza muri Afurika cyatanzwe na Pilot International –Uganda mu kwezi kwa Kanama 2011.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego