Bang Media

Shakisha

Papa Francis I yatangaje imigambi ye kuri Kiliziya

Papa Francis I yatangaje imigambi ye kuri Kiliziya


Yavuze gato ku migambi afitiye Kiliziya agiye kuyobora aho yasabye abantu kudakunda cyane ibintu by’isi ahubwo bakita kw’ijambo ry’Imana.

Nyuma y’iyo misa yatangiye yatangiye amasengesho yakoreye muri kiliziya ya Santa Maria Maggiore y’i Roma, ayarangije ajya kuramutsa abanyeshuri n’abantu bajyaga ku kazi.

Nyuma y’ibyo yagiye kuri hoteli yari arimo mbere yo gutorwa ajya gushimira abahakora, anishyura fagitire y’igihe yamaze muri iyo hoteli.

Mu mpera z’icyi cyumweru, Papa azakira abanyamakuru bavuye hirya no hino kw’isi.

Ku cyumweru nibwo azaha ubutumwa bwe bwa mbere abakristu ku rubuga rwa St Pierre.

Kuwa kabiri w’icyumweru gitaha nibwo azimikwa ku mugaragaro.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment