Bang Media

Shakisha

U Rwanda rurazira ubusa ku byerekeye intambara ya Kongo-Tony Blair

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair ashyigikiye u Rwanda mu ruhare rwarwo mu ntambara ibera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho avuga ko rudakwiye gutungwa agatoki rwonyine kuko igitera intambara kitoroshye namba.

Blair yavuze ko kuba ibihugu by’i Burayi byarafungiye u Rwanda inkunga, ari amakosa byaruhoraga ubusa.

Tony Blair yagize ati “Gufungira inkunga u Rwanda ni uguhana Abanyarwanda ariko ntibikemura ikibazo cy’intambara.”

U Rwanda rwahakanye ibyaruvugwagaho muri raporo yakozwe n’impuguke za Loni, birushinja ko rutera ingabo mu bitugu M23 irwanya Leta ya Kongo, bigatuma abarenga 800,000 by’abaturage bava mu byabo.

Ati “Iyo usomye iyi raporo ya Loni, njye narayisomye n’ibyo Guverinoma y’u Rwanda ibivugaho usanga hari ibibazo bitoroshye.”

“Hari imitwe myinshi y’inyeshyamba muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ni cyo gikomeza gutera umutekano muke w’iyi Guverinoma.”

“Simbona icyakorwa kugira ngo abantu bose bubahe uburenganzira Mpuzamahanga, icyo navuga ni uko atari byo ko amakosa yose yajya ku mutwe w’ u Rwanda.”

“U Rwanda rwari rumaze kugera kuri byinshi birimo no kugabanya ubukene rubifashijwemo n’inkunga z’amahanga.”

Tony Blair ibyo yabivuze nk’umujyanama wa Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi wageze ku butegetsi nyuma ya Jenoside ariko akaba ari akarorero mu bikorwa byiza muri Afurika yose.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment