Bang Media

Shakisha

Kiliziya Gatolika ntiyemera gutanga ku butaka ifite

Leta y’Urwanda ishishikajwe no gukemura ikibazo cy’abantu batagira ubutaka, hakorwa isaranganya ku bantu bose. Mu ntara y’Iburasirazuba, no ku gice cya Gishwati iyo gahunda yarakozwe.
Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko Kiliziya nta bana igira ibyo ikoresha ubwo butaka ari inyungu rusange


Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko Kiliziya nta bana igira ibyo ikoresha ubwo butaka ari inyungu rusange

Mu 2008 habaye isaranganya ry’ubutaka mu ntara y’Iburasirazuba ubwo imiryango igera ku 1 000 yahawe ubutaka buturutse ku bantu bari bafite amahegitare menshi.

Mu ntara y’Iburengerazuba ku ishyamba rya Gishwati, hegitare magana atandatu (600) z’ubutaka bwa Leta zahawe imiryango itagira ubutaka.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu batungwa agatoki ko nayo ifite amahegitare menshi y’ubutaka, ariko ikaba idashaka guhaho abatabugira mu gihe umubare w’abatabugira ngo ugenda wiyongera.

Annie Kairaba Umuyobozi wa RISD (Rwanda Initiative for Sustainable Development) yagize ati : “Hari abantu batanze amasambu ya bo mu Burasirazuba, Leta itanga igice cy’ishyamba rya Gishwati kubera gahunda y’isaranganya ry’ubutaka, kuki Kiliziya Gatulika yo itatanga ku butaka ifite ngo abandi nabo babone ?”

Amateka agaragaza ko kiliziya Gatolika yageze mu Rwanda mu 1900, ubuyobozi bwayo ngo bwagiye bwikebera cyangwa bugahabwa ubutaka bunini aho yashyize amashuli, ibitaro n’ibindi bikorwa remezo icyakora n’ubu ikaba igifite ahandi hanini hatarakoreshwa.

Annie Kairaba akomeza avuga ko kiliziya Gatolika yagombye kwemera gutanga bumwe mu butaka ifite kugirango hashyirwe ibikorwa by’iterambere nk’imidugudu n’ibindi by’inyungu rusange.

N’ubwo Urwego rukuru Rw’Umuvunyi rutaragira umwanzuro rutanga kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agira icyo abitangazaho : “Iki ni igitekerezo cyiza, by’umwihariko byagombye kuva muri Kiliziya ubwayo mbere y’uko dufata umwanzuro.”

Kiliziya Gatolika yo si uko ibyumva, kuko umuvugizi wayo mu Rwanda akaba n’ Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege atangaza ko n’ubundi ubutaka kiliziya ifite bukoreshwa kubera inyungu rusange akaba nta mpamvu yo kubusaranganya.

“Nta bana dufite, ibi byose dukora tubikorera igihugu cyacu kuko bibyara inyungu rusange.”

Newtimes
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment