Bang Media

Shakisha

Uhuru Kenyatta Yashimiye Raila Odinga

Nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwari rwashyikirijwe ikirego na Raila Odinga utaremeraga ko yatsinzwe amatora ya perezida w’igihugu cya Kenya yabaye ku italiki 4 Werurwe rwemereje ko Uhuru Kenyatta ariwe watsindiye kuba perezida w’igihugu cya Kenya, Raila Odinga yemeye ku mugaragaro ko yatsinzwe.


Perezida Uhuru Kenyatta wemejwe ko ariwe watsinze amatora yabonye kujya yavuga ijambo nk’uwatsindiye kuyobora Kenya aho yavuze ko ari intsinzi y’abanyakenya muri rusange afatanye akaboko n’uwo bari bahanganye ariwe Raila Odinga.

Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters avuga ko Uku kwiyunga kw’aba bagabo bombi kubaye nyuma y’uko ejo mu gitondo ku cyumweru mu mugi wa Nayirobi mu gihugu cya Kenya hari habaye imvururu mu burengerazuba bw’igihugu zanaguyemo abantu babiri, ariko kuri ubu mu gihugu hagarutse umutuzo.

Nyuma rero y’ibyemejwe n’urukiko rw’ikirenga ko Uhuru Kenyatta ariwe watsinze amatora mu by’ukuri, perezida Kenyatta nibwo yanabashije kugira ibyo abwira ibitangazamakuru gusa yabanje gushaka kubwira abarwanashyaka be ari nabo bamutoye. Yagize ati : “ Ndemeza abanyakenya ko iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga Atari intsinzi y’ishyaka rya Jubilée n’abafatanyabikorwa baryo ahubwo ni intsinzi ku banyakenya bose bigaragaje mu matora yo ku italiki ya 4 Werurwe kugira ngo buzuze inshingano zabo nk’abanyagihugu bigirira uruhare mu miyoborere myiza y’igihugu cyacu” perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta kuri capital FM.
Ubwo yagezaga ijambo rye nka perezida w’igihugu ku banyapolitike yahereye kuri Raila Odinga bari bahanganye amusaba ko bakorana neza kandi bagafatanya. Yagize ati “Ku bwanjye ndashimira mbikuye ku mutima umuvandimwe wanjye, Nyakubahwa Raila Odinga kubera amasezerano y’intsinzi atugaragarije. Mukoze mu kiganza ndetse n’abandi bose twari duhanganye, ndabasaba ngo batwegere dukorane tugamije inyungu n’imibereho myiza by’abaturage bacu”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment