Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umukinnyi wa filimi zo guhuza ibitsina yibagishije ashaka ubwiza none arasa n’agasimba

Rina Nanase usanzwe ukina filimi z’urukozasoni mu gihugu cy’u Buyapani
Rina Nanase usanzwe ukina filimi z’urukozasoni mu gihugu cy’u Buyapani

Umukinnyi wa filimi zo guhuza ibitsina yibagishije ashaka ubwiza none arasa n’agasimba
Rina Nanase usanzwe ukina filimi z’urukozasoni mu gihugu cy’u Buyapani
Rina Nanase usanzwe ukina filimi z’urukozasoni mu gihugu cy’u Buyapani yibagishije ibice bitandukanye by’umubiri nk’amaso, amazuru ndetse n’uruhu ashaka gusa neza kurushaho ariko si ko byagenze kuko yahise agira isura nk’iy’agasimba.

Ku bwe ngo yumva ari bwo yabaye mwiza kurushaho, ndetse ngo abamuvuga nabi babiterwa n’ishyari bamugirira.

Nk’uko Daily Maily ibitangaza, Rina Nanase w’imyaka 25 y’amavuko , muri aya mafilimi akinamo yitwa Rumi Kanda, aratangaza ko adashaka umuntu n’umwe umuhimba amazina y’agasimba bivugwa ko basa, kuko nta soni bimutera zo kuba yarafashe umwanzuro wo guhindura isura ye.

Mu mpera z’umwaka wa 2013, nibwo uyu mukobwa yatangiye kwerekana impinduka ku bice bimwe na bimwe by’umubiri we nk’amaso, amazuru ndetse n’uruhu ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter.

Kugeza ubu ari gutangaza amafoto atandukanye y’uko isura ye yahindutse, aho amenshi muri ayo mafoto atandukanye cyane n’isura ye yari asanganywe.

Afite imyaka 17 y’amavuko ni bwo yashyize ifoto ye kuri interineti, avuga ko abyibushye ndetse akaba afite amaso mato kandi abumbye, ari na byo atishimiraga. Nyuma gato yahise yerekanye indi foto igaragaza ishusho y’ukuntu ashaka kumera aho izuru rye yari yarigize rirerire cyane.

Nanase akomeza avuga ko nta mpindukla yihariye abibonamo ko ahubwo yashakaga gutungura bagenzi be.

Ifoto aheruka gushyira ku rubuga rwa twitter ni yo yatumye ahabwa izina ry’akabyiniriro ka “Dobby”, bivuga ishusho y’ibisimba bikozwe mu biti cyangwa imikoba.

Iyi foto kandi yatumye abantu batandukanye batayivugaho rumwe, gusa bake bemezaga ko yahindutse mwiza mu gihe abenshi bibaza icyo yabaye bavuga ko yahindutse nk’agasimba.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego