Bang Media

Shakisha

Minisitiri Nsengimana yagarutse ku banenga gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, mu kiganiro n’abanyamakuru
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, mu kiganiro n’abanyamakuru
Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 mu Rwanda hatangiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho bafata umwanya bagasasa inzobe bakaganira ku mateka yabo bakibuka ko basangiye ubunyarwanda, ariko iyi gahunda ngo irwanywa n’abatifuriza amahoro u Rwanda baba hanze yarwo.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2014, yavuze ko abantu barwanya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho aribo bavuga nabi gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, aho baba bashaka kuyihindurira inyito.

Yakomeje avuga ko kumva ibyo abarwanya Leta y’u Rwanda bavuga kuri “ Ndi Umunyarwanda” bayinenga, ngo hari na bamwe mu rubyiruko babyishoyemo ndetse n’ibindi bikorwa biteza umutekano muke, ubu bakaba baramaze kugera mu maboko y’ubutabera. Aha ariko nta mazina yatangaje.

Nsengimana avuga ko ari ngombwa kugaruka ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu gutegura ejo hazaza heza.

Yagize ati“Mu gihe mu bihe byashize hatangwaga inyigisho mbi zitandukanya Abanyarwanda ubu igihe kirageze ngo ahatangirwaga inyigisho mbi hanatangwe inyigisho nziza zunga abanyarwanda.”

Igitekerezo cya “Ndi umunyarwanda” cyatekerejwe n’urubyiruko muri “Youth connekt dialogue”, ndetse aba ari nabo babishyira mu bikorwa mu kwezi k’urubyiruko rw’umwaka wa 2013. Uku kwezi k’urubyiruko kukaba kongeye gutangira kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi.

Muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" hirya no hino mu gihugu abantu bagiye bahaguruka mu ruhame cyangwa mu bigo, basaba imbabazi z’uko nta cyo bakoze mu gutabara Abatutsi bicwaga.


igihe.rw
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment