Bang Media

Shakisha

Abakirisitu 2 batwawe n' umugezi mu muhango wo kubatiza

Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu Babiri bapfuye ubwo barimo babatirizwa mu ruzi ruherereye mu karere ka Rombo, mu ntara ya Kilimanjaro mu Burasirazuba bwa Tanzaniya. Amakuru atangwa nuwungirije Polisi muri kariya karere, Hamisi Selemani Issa, avuga ko abo bantu Babiri bari mu bagombaga kubatirizwa mu mazi menshi, amazi akaba yarabakuye mu nzara za Pasiteri n’umuyobozi w’itorero Shalom, riri mu karere ka Rombo. BBC ivuga ko aba bantu batwawe n’amazi y’uruzi rwa Ungwasi igihe bari bibitswe mu mazi, bavamo bakongera bakarohama kubera kudandabirana no kuba amazi atari atuje bakagenda ubwo. Nyuma y’iri sanganya, uyu mupasiteri n’abo bari kumwe bose bahise batabwa muri yombi na polisi bajya ukorerwaho iperereza.

Umuhango wo kubatiza
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment