Bang Media

Shakisha

Abayobozi bazagaragarwaho n'imyitwarire ibangamira abakandida, abaturage n'umutekano wabo bazabiryozwa n'amategeko-Kaboneka #rwanda

by www.igihe.news

Minisitiri Kaboneka Francis
Minisitiri Kaboneka Francis
Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’intara, uturere twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 20 Nyakanga 2017, hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘video conference’, yabasabye gukora uko bashoboye ku buryo abiyamamaza bahabwa amahirwe angana, abaturage bakazihitiramo ubabereye.

Yagize ati “Abayobozi bareke abaturage bumve ibitekerezo by’abakandida batandukanye kugira ngo bagire amahirwe yo guhitamo icyo bifuza, uwo bazatora bashingiye ku bitekerezo bye. Nkaba naboneraho umwanya wo gusaba inzego z’ibanze ababikoraga mbasabe ko babihagarika, ariko nanasabe inzego zibishinzwe ko aho byagaragaye bakora iperereza, uwo bigaragayeho abe yabihanirwa.”

Yanavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza bidakwiye kuba intandaro yo kubuza abaturage gukora cyangwa ngo binatume abayobozi bafunga ibiro bitwaje kujya kwamamaza, bigatuma badaha serivisi abaturage babakeneyeho.

Yagize ati “Abayobozi b’ibanze bafite amabwiriza, twarabisangiye, ntabwo kwiyamamaza bihagarika serivisi zitangwa, ku kagari bagombye kuba bahari batanga serivisi, ku murenge no ku karere nk’uko bisanzwe, niba hari ababikora nagira ngo nkoreshe aya mahirwe mbasabe ko ibiro bikwiye guhora bifunguye kuko Umunyarwanda afite uburenganzira bwo guhabwa serivisi igihe cyose ashakiye.”

Minisitiri Kaboneka yanabasabye kutabangamira abaturage, ntibababyutse ijoro, abasaba ko bareka bakajya babikora ku bushake nta nkomyi, nta gahato, akaba aribo bafata icyemezo cy’uwo bazashyigikira kandi bazanatora.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Judith Kazayire umwe mu bitabiriye icyo kiganiro, yavuze ko inama minisitiri yabagiriye bagiye kuzikurikiza ndetse ko bagiye guhita bakorana inama n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugira ngo hatazagira umukandida cyangwa umuturage uvutswa uburenganzira bwe.

Yagize ati “Twamenye ko ibibazo nk’ibyo hari aho byagaragaye ariko twemeje ko tubikurikirana, abagaragarwaho ayo makosa bose tukabakurikirana, ndetse n’ibyagiye biba tuzabikurikirana ku buryo nta handi bizaba.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bemewe n’amategeko byatangiye ku wa 14 Nyakanga 2017, bikazarangira ku wa 3 Kanama bucya haba amatora. Abo ni Mpayimana Philippe wigenga, Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Paul Kagame watanzwe na FPR inkotanyi.

Amatora ateganyijwe ku wa 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba mu mahanga mu gihe ababa mu Rwanda bazatora ku wa 4 Kanama 2017.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment