Bang Media

Shakisha

Amafoto: Habineza na Mpayimana biyamamaza mu turere #rwanda #rwot

by www.igihe.news

Frank Habineza
Uyu mukandida w'ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yiyamamarije mu Karere ka Karongi n'aka Muhanga.
JPEG - 120.5 kb

Frank Habineza ubwo yiyamamariza muri Karongi
Muri Karongi yagombaga kugerayo ku saha ya saa mbiri za mu gitondo ariko yahageze ku isaha ya saa sita n'iminota 40. Yakiriwe n'abaturage babarirwa mu 120 barimo abagize itsinda ry'abarwanashyaka be yazanye nabo.
Habineza yijeje abanya-Karongi ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, guhera mu kwezi kwa cyenda 2017, bose bazaba bafite amazi meza.
Yahavuye ajya mu Karere ka Muhanga, muri Santere ya Nyarusange. Yakiriwe n'abaturage babarirwa mu 2000; nkuko ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Habineza, Ntezimana Jean Claude abivuga. Gusa ariko abitabiriye biganjemo abanyeshuri.
JPEG - 147.8 kb

Frank Habineza ubwo yiyamamariza i Muhanga
Ubwo yabagezagaho ijambo, yabanje kubabwira ko aho i Nyarusange ariho avuka.
Yakomeje avuga ko mbere yuko ajya muri Politiki yari akuriye ikigo gishinzwe kubungabunga umugezi wa Nyabarongo.
Agahamya ko nubwo yagiye muri politiki agikunda ibidukikije bityo ngo naramuka atorewe kuyobora igihugu azaharanira gutera ibiti bivangwa n'imyaka.
Avuga ko azazamura umushahara wa mwarimu, akubaka amashuri meza ndetse akanashyiraho gahunda ihamye y'uburezi idahindagurika.
Akomeza avuga ko kandi azashyiraho gahunda ya “Gira Inzu Mupolisi” na “Gira Inzu Musirikare”.

Philippe Mpayimana
Uyu mukandida wigenda yiyamamarije mu Karere ka Rubavu na Nyabihu.
Muri Rubavu ahantu yiyamamarije hose yakiriwe n'abaturage 14 kuko hari aho yageraga akabura abantu, agasanga hari intebe zihateretse zonyine.
JPEG - 167.8 kb

Hamwe mu ho Mpayimana yiyamamarije yabuze abantu
Ubwo yageraga muri ako karere yatemberejwe ahari amashyuza. Yavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda, azateza imbere ubuvuzi gakondo harimo no gukoresha uruhereko mu gufata abajura kandi akongerera agaciro ubukerarugendo gakondo.
Yakomeze avuga ko ku itariki ya 30 Nyakanga 2017, aribwo azagaragaza gahunda ze, aganire n'abantu abasubize kuri interineti.
Avuye i Rubavu yahise akomereza i Nyabihu. Yari yateguriwe kwiyamamariza ku kibuga cy'Akagari ka Jaba mu murenge wa Mukamira ariko we yaje kubihindura yiyamamariza ku muhanda.
Yavuye aho ku Mukamira yerekeza mu murenge wa Rambura yiyamamariza mu Gasiza.
Mu migabo n'imigambi yagarararije mu mirenge ya Mukamira na Rambura yavuze ko azashyiraho itegeko rigena ko buri muryango utagomba kurenza abana batatu.
Agira ati “Ku buyobozi bwanjye nta bana bazajya babura ibikoresho by'ishuri bitewe n'ubukene buri mu miryango kuko hazajya havuka abana igihugu gishoboye kwitaho aho kubyara abo imiryango ishobora kurera.”
JPEG - 179.3 kb

Muri Nyabuhu ho yagiye abona abantu bamwakira
Mu murenge wa Mukamira yakiwe n'abaturage babarirwa muri 30 hatabariwemo abana bato bamushungereye ubwo bajyaga kwiga.
Mu Gasiza yakiriwe n'abantu babarirwa muri 200. Yabashimiye uburyo bamwakiriye avuga ko aribwo bwa mbere yakiriwe n'abantu benshi kuva yatangira kwiyamamaza.

JPEG - 119.7 kb

Perezida wa komisiyo y'igihugu y'amatora (NEC) Kalisa Mbanda yagaragaye aho Mpayimana yiyamamarizaga muri Rubavu




from KigaliToday |  http://ift.tt/2uGoGEX
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment