Bang Media

Shakisha

Amatora 2017: Indorerezi zirenga 800 ni zo zamaze kwemeza ko zizitabira amatora

by Igihe.news 

Indorerezi zirenga 800 ni zo zimaze kwemeza ko zizakurikirana amatora ya Perezida w’u Rwanda ateganyijwe ku itariki ya 04 Kanama 2017, umubare ushobora kwiyongera kuko igihe cyo gusaba kigihari.
Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’Amatora, hazakomeza kwakirwa ubusabe bw’abashaka kuba indorerezi kugeza ku munsi uzabanziriza umunsi nyirizina w’aya matora, ni ukuvuga ku ya 03 Kanama 2017
Bukasa Moise ushinzwe imibanire myiza n’itumanaho muri NEC avuga ko iyi komisiyo yakiriye indorerezi ziturutse mu miryango itegamiye kuri leta, ibigo, za ambassade haba ku rwego rw’igihugu, urw’akarere u Rwanda ruherereyemo, izo ku rwego rwa Afurika ndetse n’urw’isi.
Usibye izatumiwe, hari n’izabisabye kandi ntizashubijwe inyuma. Nk’uko bisobanurwa na Bukasa, ngo indorerezi zishobora kuba abahagarariye imiryango yigenga, ambasabe, ibigo bya leta n’ibyigenga biturutse mu Rwanda no hanze.
Bukasa yagize ati “Mu mahanga hatumiwe ibigo biyobora amatora muri EAC, ibisanzwe bikora ku matora ku rwego rwa Afurika, hari imiryango ishinzwe gukurikirana iby’amatora ku rwego rwa Afurika, ku isi hatumiwe nka IFM n’imiryango cyangwa se ibigo bikora ibirebana n’amatora.”
Ngo mu cyumweru gishize, indorerezi zigera kuri 320 ni zo zari zimaze kugaragaza ko zizakurikirana amatora, ariko muri week-end kugeza ubu uyu mubare warazamutse ugera kuri 872.
Ngo abantu bigenga cyangwa abahagarariye imiryango n’ibigo baracyafite umwanya wo gusaba kuba indorerezi z’amatora ya perezida wa repubulika
Ngo kugeza ubu nta bantu ku giti cyabo baza gusaba kuba indorerezi n’ubwo baramutse babisabye batasubizwa inyuma.
Bukasa avuga ko bishobora kuba biterwa n’uko kuba indorerezi bisaba akazi kenshi umuntu atapfa gukora ari umwe, bikanasaba kugira ubumenyi bwimbitse ku by’amatora.
Yagize ati “Umuntu ushaka kuba indorerezi aba agomba kuba afite ubumenyi buhagije ku matora yarabihuguriwe. Aba agomba kwerekana ikigo cyangwa umuryango ahagarariye cyangwa niba yigenga, akagaragaza aho azakorera niba ari mu gihugu hose, niba ari mu turere runaka ibintu umuntu adashobora gukora ari umwe, kuba amenyereye ibirebana n’amatora yaba atanabizi akabanza akabyihuguramo kugira ngo amenye uko amatora akorwa n’uko ategurwa.”
Ibyangobwa nk’indangamuntu ku banyagihugu na passport ku baturutse hanze, n’ibaruwa yo gusaba ko yaba indorerezi ni byo bisabwa abashaka kuba indorerezi z’amatora.
N’ubwo NEC itaremeza umubare nyawo w’indorerezi zizakurikira amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu yaheruka hakiriwe abari hagati ya 1300 na 1400 bakoreye mu gihugu hose.

Izuba Rirashe

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment