Bang Media

Shakisha

Bakassi: Abasirikare 34 ba Cameroun Baburiwe Irengero

Abasirikari 34 ba Kameruni baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato bwa gisirikari bwarohamiye mu kigobe cya Bakassi. Aha ni hafi y’uburasirazuba bw’ikigobe cya Gineya mu gace kagenzurwa na Leta ya Kameruni. Nk'uko byemejwe na minisiteri y’ingabo ya Kameruni, ubu bwato buzwi ku izina rya “Le Mundemba”, bwarohamye ku munsi w’ejo ku cyumweru mu masaha y’igitondo. Ubutabazi bwabashije kurohora abasirikari batatu gusa. Kugeza ubu, abandi 34 ntibarabonerwa irengero. Aka gace ka Bakassi, gakungahaye ku bikomoka kuri peteroli, kari mu maboko ya Kameruni kuva mu myaka itatu ishize, kuko mbere kayoborwaga n’igihugu cya Nijeriya. Kugeza ubu icyateye ubu bwato kurohama ntikiramenyekana, kandi ubutabazi buracyakomeje.

Via VOA

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment