Bang Media

Reba Video

Shakisha

Bugesera ni urugero kuri byinshi ku budasa bw'u Rwanda-Kagame

by www.igihe.news

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017, Perezida Paul Kagame yavuze ko ako karere ari urugero rw'uko u Rwanda rwihariye, ariko avuga ko hari abadashaka kubibona.

Kandida Paul Kagame yasobanuriye abaturage ba Bugesera ko u Rwanda rwabanje kumenyekana mu mahanga kubera amateka mabi, ariko ubu bakaba bakwiye kwishimira ko ruzwi kubera amateka meza.

Yagize ati “

“Ubu hari ubudasa bw'u Rwanda butandukanye n'ibyo ngibyo. Hari ubudasa budutandukanya n'igihe kibi cyo muri aya mateka. Hari ubudasa bw'inzira tumazemo igihe twandika amateka meza abantu bagomba kumenya. Hari ubudasa kuri byinshi, n'iyi nzira turimo ya demokarasi y'amatora, no kubaka igihugu uko bikorwa ubwabyo ni ubudasa.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubwo budasa budashimisha bamwe bagahitamo kubwirengagiza, ariko ashimangira ko ibyo ntacyo bizahindura ku budahangarwa bw'Abanyarwanda.

Yagize ati ‘Niyo mpamvu abantu bamwe batabyumva cyangwa se wenda ntibanashaka kubyumva ariko ibyo birabareba kuko ntabwo bashaka kumva ubudasa bwacu ariko nubundi ntacyo bitwaye kuko ntabwo ari ubwabo. Nibatatwumva kubera tudashaka kureka ubudasa bwacu bwo kubaka igihugu basenye, ibyo birumvikana.”

Yongeyeho ko kuri ubu Abanyarwanda bimitse ubumwe, ku buryo nta n'umwe usigara mu iterambere.

“U Rwanda rwacu dushaka rw'ubumwe budasiga umunyarwanda n'umwe inyuma. Ntabwo tubaza umunyarwanda idini rye kugira ngo tubone kumugezaho ibyo akwiye mu majyambere, ntabwo tumubaza umuryango akomokamo nta nubwo tumubaza agace k'akarere cyangwa k'igihugu akomokamo.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul KAgame yavuye i Bugesera ajya i Gahanga mu karere ka Kicukiro, aho yari ategerejwe n'iyindi mbaga y'abaturaga babarirwa mu bihumbi.

Bugesera ni urugero kuri byinshi ku budasa bw'u Rwanda. Harimo bw'u Rwanda ni ibintu byinshi cyane, harimo n'aho duhera muri iyi myaka u Rwanda rwacu rwagiye rumenyekana, rubanza kumenyekana ku mpamvu zitari nziza, ibyo nabyo byatumye tudasa n'abandi ariko ku mpamvu mbi.”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego