Bang Media

Shakisha

ESE UMUGABO YAMENYA KO ATEYE INDA AKIMARA GUTERA AKABARIRO

by www.igihe.news


 ESE UMUGABO YAMENYA KO ATEYE INDA AKIMARA GUTERA AKABARIRO  Hari abantu bajya bavuga ko umugabo iyo akoranye imibonano mpuzabitsina n'umugore, ngo aramutse amuteye inda ngo yabyiyumvamo/yabimenya. Ariko ibi si byo.
Impamvu nyamukuru ituma adashobora kubimenya, ni uko igihe umugabo arimo gukorana n'umugore imibonano mpuzabitsina ntabwo intanga ngabo n'intanga ngore bihita bihura.
1. Niba imibonano ibayeho intanga ngore yamaze kurekurwa:Icyo gihe intanga ngabo zisigwa hafi y'inkondo y'umura, mu gihe zizahurira n'intanga ngore aho izitegerereje mu muyoborantanga. Uru rugendo intanga ngabo zirukora hafi amasaha 2, zikabona kugera ku ntanga ngore. Iyo ziyigezeho, isama ribaho niba hari izagezeyo zikiri nzima, cyangwa isama ntiribeho niba ntazabashije kurangiza urwo rugendo ari nzima.Niba rero isama rizabaho nyuma y'amasaha hafi 2, ntabwo umugabo umaze kurangiza gukora imibonano azamenya ngo intanga asohoye harimo imwe iteye inda. Ntibishoboka.
2. Niba imibonano ibayeho intanga ngore itararekurwa:Nyuma yo gukora rwa rugendo hafi amasaha abiri zerekeza mu muyobora ntanga aho zakagombye guhurira n'intanga ngore yarekuwe, kuri ubu zisanga itararekurwa, maze zikaguma hafi aho zitegereje. Zifite ubushobozi bwo gutegereza hafi iminsi itanu. Ku munsi wa kabiri, uwa gatatu cyangwa uwa kane, imibonano mpuzabitsina yo yarabaye kera, intanga ngore nirekurwa izasanga hari intanga ngabo nkeya nzima zikiyitegereje, maze imwe muri zo nibasha guhura n'iyo ntanga ngore irekuwe, hahite habaho isama. Icyo gihe isama rizaba ribaye nyuma y'igihe kiri hagati y'umunsi umwe n'iminsi ine nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.
None se ni gute umugabo yakora imibonano mpuzabitsina uyu munsi, akamenya ko ateye inda kandi intanga ngabo asohoye izahura n'intanga ngore ejo cyangwa ejo bundi hazaza? Ntibishoboka kubera ko gusama atari automatic (ntibibaho ako kanya), ni yo mpamvu ku mugabo kwiyumvamo ko ateye inda ni mu bitekerezo bye ntabwo ari ko biba biri koko.
3. Hari abibaza ko umugabo yabibwirwa n'uko yumvise ko umugore ari mu gihe cy'uburumbuke:Kuvuga ngo umugore uri mu gihe cy'uburumbuke agira ububore bwinshi, ibyo si ikimenyetso cy'uko waba umuteye inda kuko kuba ari mu burumbuke siko byanze bikunze azasama. Ikindi n'uko ububobere bwinshi buterwa n'ibyishimo umugore agufitiye hamwe n'urugero rw'imyiteguro wamukoreye, ukongeraho igihe amaze adakora imibonano.
Kuba umugore ari mu gihe cy'uburumbuke kandi ntibisobanura ko byanze bikunze ari busame. Kandi n'aho yaba ari mu gihe cy'uburumbuke, nk'uko twabibonye hejuru, intanga ngabo ziba ziri bukore urugendo rungana na hafi amasaha abiri kugira ngo isama ribone kubaho.


Via Emma Claudine Facebook Page
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment