Bang Media

Shakisha

Green Party barinuba ko bahawe kwiyamamariza mu ishyamba #rwanda #rwot

by www.igihe.news

Ibi bije nyuma y'uko uyu mukandida urimo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida asubitse ibikorwa bye byo kwiyamamariza mu karere ka Nyagatare bitewe n'uko ubuyobozi bw'aka karere bwari bwamuhinduriye aho yari yahisemo ndetse bigakorwa mu buryo we atamera ko bwari buciye mu mucyo cyane ko n'aho bamujyanye kwiyamamariza hari hegereye irimbi bityo uyu mukandida agasubika kwiyamamaza, ibi kandi ntabwo bitandukanye cyane n'ibyabaye ku munsi ukurikiyeho tariki ya 18 Nyakanga ubwo yajyaga kwiyamamariza mu karere ka Kirehe nabwo bakamuhindurira aho yiyamamariza cyane ko yavuze ko bamujyanye mu biromotero bisaga 40 ugereranije n'aho we yifuzaga kwiyamamaza bigatuma agera aho bamushyize yakerewe.
Jean Claude Ntezimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iri shyaka rya Green Party, yabwiye Ukwezi.com ko bo bari bahisemo aho bumva hababera heza kandi hatanyuranije n'amategeko ariko umuyobozi w'iri shyaka mu karere ka Karongi ari nawe wagiye ku karere gusaba aho gukorera yageze ku karere bamuhitiramo aho gukorerera mu ishyamba riherereye muri uyu murenge wa Rugabano.
Jean Claude yagize ati “Muby'ukuri ibi bisa nko gushaka kutunaniza murabizi byarabaye i Nyagatare batujyana mu irimbi ngo abe ariho twiyamamariza, i Kirehe nabwo murabizi twakoze ibirometero bisaga 40 tuva aho twari twasabye kwiyamamariza tujya aho ubuyobozi bwari bwaduhitiyemo, none na hano baduhaye muri Karongi urabona ko hitaruye abaturage rwose ni mu ishyamba ntawe utabibona”
JPEG - 225.1 kb
Mbere y'uko Umukandida Dr Frank Habineza n'abarwanashayaka be batari bagera ku kibuga giherereye hagati mu ishyamba nta n'inyoni yahatambaga uretse indangururamajwi
Dr Frank Habineza utigeze akomoza ku bijyanye no kuba barimo guhindurirwa aho bahisemo kwiyamamariza yasezeranije abaturage ba Karongi ko mu migabo n'imigambi ye naramuka agiriwe icyizere n'aba baturage bakamutorera kuba Perezida ateganya kubazanira icyogajuru kizajya kibafasha mu kubacungira umutekano aho nta musirikare uzongera kurara irondo ku mihanda no mu mashyamba
Dr Frank ati “Turabizi ko u Rwanda rufite umutekano ariko icyo nshaka gukora nimuramuka mungiriye icyizere mukantorera kuba Perezida w'u Rwanda nzashyiraho uburyo budasanzwe bwo gucunga umutekano aho nzabazanira icyogajuru kizaba kiri mu kirere kikajya gicunga umutekano nta musirikare cyangwa umupolisi wongeye kurara ahagaze ku muhanda”
Uyu mukandida kandi yaboneyeho gusaba abatuye muri karongi kuzamuha amajwi ku itariki 04 Kamena mu matora ya Perezida ubundi akazabagezaho ibikorwa byinshi by'iterambere.Dr Frank Habineza ati nindamuka ngiriwe icyizere namwe ab'ikarongi nzazana icyogajuru gicunga umutekano
JPEG - 204.8 kb
Kabarira Edith, Umugore wa Frank Habineza ushaka kuba First Lady nawe yari yafashe iyambere mu gukangurira ab'i Karongi kuzatora umugabo we


from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vpz1mp
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment