Bang Media

Reba Video

Shakisha

Impeta ishyirwa mu gitsina cy'umugore irinda virusi ya HIV ikunzwe n'abangavu #RWANDA

by www.igihe.news



Impeta ishyirwa mu gitsina cy'umugore irinda virusi ya HIV
Impeta ishyirwa mu gitsina cy'umugore irinda virusi ya HIV
Abahanga muri siyansi baravufa ko impeta ishyirwa mu gitsina cy'umugore irinda virusi ya HIV ikunzwe cyane n'abangavu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abashakashatsi muri Amerika bavuga ko igerageza ryakorewe ku bangavu bashyizwemo impeta mu gitsina ibarinda ubwandu bwa virusi HIV itera Sida, ryagenze neza.
Ubundi bushakashatsi bwisumbuye buzakorerwa ku bangavu bo muri Afurika.
Abo bakobwa bakoresheje urugori rwa plastike, rurimo imiti isanzwe igabanya ubukana bwa SIDA, rwahinduwe buri kwezi mu gihe cy'amezi atandatu.
Ibi birakorwa mu rwego rwo gushaka uburyo bwatuma abagore birinda ubwandu bwa HIV batagombye gutegereza ko abagabo bambara agakingirizo.
Igihe abahanga batangarizaga i Paris ibyagezweho n'ubushakashatsi, mu nama yiga ku ndwara ya SIDA, bavuze ko batewe imbaraga no kubona abakobwa bakoresheje uburyo bw'igeragerza barabukunze.
Abagore n'abakobwa bari mu kigero cy'imyaka 15-24 bagize kimwe cya gatanu (1/5) cy'ubwandu bushya bwa HIV ku isi.
Hafi abantu 1.000 bandura HIV buri munsi mu bihugu biri munsi y'ubutayu bwa Sahara muri Afurika.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu nama y'i Pari bwerekanye ko:
  • 87% by'abakobwa baga

    ragaje imiti yabonekaga mu gitsina
  • 95% bavuze ko iyo mpeta yoroshye kuyikoresha
  • 74% bavuze ko batigeze batekereza kuri iyo mpeta mu bikorwa byabo bya buri munsi

via: http://www.bbc.com/gahuza/amakuru-40718727
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego