Bang Media

Shakisha

Israel yatangije ibikorwa by'ubutasi hifashishijwe ifi, inyoni n'utundi dukoko

by www.igihe.news

 Uko iminsi igenda isimburana, ni nako Leta z’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi zigenda ziga amayeri mashya yo kwirinda umwanzi hifashishijwe uburyo bunyuranye bw’ikoranabuhanga. Leta ya Israel izwiho ubuhanga buhambaye mu bya gisirikari kuva mu bihe bya kera kugeza uyu munsi. Kimwe mu bintu ishyizeho umwete muri iki gihe, ni ubutasi kuko ikikijwe n’ibihugu byinshi bishaka kuyisibanganya ku ikarita y’isi kuva kera. Kuri ubu, iyi Leta yatangije uburyo bushya bugamije kunaniza umwanzi ibinyujije mu dukoko dutandukanye twaba utuguruka turimo amasazi, inyoni, ibinyugunyugu cyangwa se utuba mu mazi nk’amafi n’ibindi. Umwanditsi w’imigani 24:6 agira ati “Uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge, aho abajyanama benshi bari haba amahoro.” Uyu murongo unakoreshwa mu kirango cy’ikigo cy’ubutasi bw’igisilikare cya Israel ari nacyo cya mbere ku isi “MOSSAD” kuko bagendera ku mahame ya Bibiliya.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment