Bang Media

Reba Video

Shakisha

Meya wa Rubavu Akurikiranyweho kubangamira abakandida biyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu #rwanda #rwot

by www.igihe.news



Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, kuri aya manywa yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu azira kubanagamira uburenganzira bw’abakandida biyamamriza umwanya w’umukur w’igihugu mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

 Aya makuru yemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, mu butumwa bugufi agira ati “Nibyo, afunzwe by’agateganyo, ubu turi mu iperereza ry’ibanze…”

Uyu muyobozi w’akarere, amaze igihe kiteranze umwaka n’igice ayobora aka karere, ariko kandi uwo yasimbuye na we yanyuze imbere y’inzego z’ubutabera. Si Umuyobozi w’Akarere wenyine uri mu maboko ya Polisi, kuko n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’umwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu. Ubwo umukandida wigenga, Philippe Mpayimana yiyamamazaga mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 20 Nyakanga, yabuze abitabira kumva imigabo n’imigambi ye mu mirenge imwe n’imwe bikekwa ko inzego z’ibanze zabigizemo uruhare
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego