Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ni gute nakongera ubunini bw'igitsina cyanjye- ku bagabo

by www.igihe.news

Ni gute nakongera ubunini bw'igitsina cyanjye- ku bagaboUmusore umwe arabaza ati: “ubusanzwe mfite imyaka 21 ndi imanzi. Ikibazo nibaza giteye gutya: "Ese igitsina cy’umusore cg umugabo gishobora gukura hagendewe kuki? Ese hari ibintu runaka byatuma gikura? Ese ubundi kigira imyaka kirangirizaho gukura? Ese ko hari igihe usanga hari n’umuntu uruta mu myaka ariko ugasanga nta n’amahuriro byaba biterwa n’iki? Kandi ikindi abo bantu bakunze kuba basambana. Nkibaza ese imibonano mpuzabitsina ishobora gutuma igitsina gikura? Ese ikindi nakwibariza, kudakora imibonano kugeza ushatse byaba bigira ingaruka dore ko benshi babivuga?”
 
IGISUBIZO: 
 
Ubusanzwe igitsina cy’umuhungu ni urugingo rw’umubiri rukura nk’uko izindi zikura. Iyo umuntu akura, ibiganza birakura, ibirenge bigakura, ukaba muremure, n’ibindi.
Gukura kw’igitsina cy’umuhungu bibaho vuba vuba mu gihe cy’ubugimbi (ku bahungu, ubugimbi butangira hagati y’imyaka 10 na 14). Umusore uvuye mu bugimbi igitsina ke kiba cyarangije gukura ku rugero rusabwa, kuko hari umuhungu ushobora kugera ku myaka 13 igitsina ke cyararangije gukura, undi kikaba cyarangiza gukura ahagana ku myaka18.
Abasore bose rero ntibagira igitsina kingana, kandi n’igihe gitangira gukurira vuba vuba mu bugimbi ntibibera rimwe. Ni kimwe n’uko umukobwa umwe ashobora gutangira kumera amabere mbere undi akazayamera nyuma.
Ibi akaba ari yo mpamvu ushobora kubona umusore umwe ufite igitsina kinini kurusha undi kandi bangana cg amuruta. Hari n’uwo cyatangira gukura mbere, nyamara undi byazatangira akamucaho.
Naho icyo wakora ngo gikure byo, ubusanzwe nta bintu byihariye byakuza igitsina. Kereka kujya mu ma tekiniki y’imico imwe n’imwe, na yo usanga akuza cyane igihu kiyitwikiriye kurusha kuyikuza nyir’izina.
Ibindi mu rwego rwa kizungu bibaho ni ugukora “surgery”, ariko abayikorewe abenshi bavuga ko icyo bifuzaga atari cyo babona, kuko ngo iba ishobora kwiyongeraho santimetero nkeya, nk’ebyiri, ariko ikaba yatakaza gukomera kwayo kandi ahanini ari byo bigira akamaro mu gutera akabariro.
Ikindi ni ugukoresha “P3NJS pump” biba bisa no kuyikurura, ariko bakakubwira ngo wirinde kuyikoresha buri munsi itagutera ibibazo.
Nureba ibyo bakubwira kurya kugira ngo igitsina cyawe kiyongere, uzasanga ari bya bindi bisanzwe utegetswe kurya kugira ngo ugire ubuzima bwiza:
- Amagi,
- watermelon,
- tungurusumu,
- tuna,
- salmon (ifi),
- imineke n’ibindi.
Ikindi kandi bazakubwira gukora cg kureka ibindi na byo biganisha ku kugira ubuzima bwiza. Urugero:
- kureka kunywa itabi,
- gukora siporo,
- kutarya ibiryo bifite calories nyinshi,
- kurya imboga n’imbuto,
- kutitera stress n’ibindi.
Uko urya neza, ugakurana ubuzima bwiza, ni ko igitsina cyawe na cyo gikura ku rwego kizashobora gukuraho, kuko buri muntu atandukanye n’undi ntabwo abasore bose bagira ibitsina bingana.
Gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo bikuza igitsina, kandi kutayikora kugeza igihe cyo kurushinga nta kibazo bitera. 
 

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



1 comments:

Didi Joe said...

Jyewe Maze Amezi Atatu Nkora Umwitozo Witwa Stretching(gukurura Igitsina Mu Byerekezo Byose Iburyo Ibumoso Hejuru Hagana Ku Mukondo No Hepho Hagati Y'amaguru Ukabikora Washyustwe Gake) Buri Session Imara Amasegonda 30 Byose Bikamara Iminota 20 Cg 30. Maze Kwiyongeraho 0.75 Nta Kurambirwa Nzabikora Kugera Ku Burebure Nshaka. Ariko Ukabikora Urya Ibyavuzwe Haruguru.

Post a Comment

Urwego