Bang Media

Shakisha

Ni ryari umugore wabyaye yakongera gusama

by www.igihe.news

Ni ryari umugore wabyaye yakongera gusama
 Ababyeyi bamwe bakunze gusama ibyo bita gusamira ku kiriri,abandi bagasama hashize amezi runaka,umwaka se cyangwa imyaka,abenshi bibaza igihe ki umubyeyi wabyaye yamenyera ko yasama,kugira ngo abihaye gahunda yo kuboneza urubyaro bayikurikize.

 Umubyeyi umaze kubyara agira imisemburo yitwa prolactin imufasha kubona amashereka. Iyi misemburo ituma umugore atabasha gusama mu amezi atandatu (ku mugore wonsa kenshi ku munsi).

 Ku bagore bamwe bashobora no kugeza ku myaka ibiri cyangwa bikaba munsi kugera nko ku mezi atatu. Umugore utonsa ashobora gusama nko mugihe cy’amezi abiri, igihe imisemburo ye yasubiye ku rugero (estrogen& progesterone) kandi na nyababyeyi ye yasubiranye neza. Iyi misemburo k’umubyeyi utwite yikuba inshuro 10 kugeza kuri 20 bimufasha gutangira gukora amashereka.


Nyuma yo kubyara ,iyi misemburo igomeza ikaba hejuru. Ku mubyeyi uri konsa iyi misemburo kandi ikomeza nabwo kuba hejuru ugereranyije n’umubyeyi wonsa gake cyane,ibi bifasha uyu mubyeyi wonsa kenshi kudasama mu gihe yabonanye n’umugabo kabone niyo nya buryo kuboneza urubyaro yatangiye gukoresha . Hari ababyeyi bamwe batanga ubuhamya ko bashoboye gusama nyuma y’ibyumweru 6 byonyine(ni ukuvuga ukwezi n’igice nyuma yo kubyara).
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment