Bang Media

Shakisha

Pasteur Mboro uhamya ko yifotozanyije n'Imana agiye kwirukana abayoboke be anasenye urusengero niba badshaka kumwumvira

Pasteur Mboro uhamya ko yifotozanyije n'Imana agiye kwirukana abayoboke be anasenye urusengero niba badshaka kumwumvira

Ibi Pasteur Mboro abitangaje nyuma y'aho asabiye abakirisitu be ko bagomba kumutunga kuko komisiyo iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye abayobozi b'insengero batagomba kugira ikintu bakora kijyanye n'ubucuruzi ndetse bakandikisha insengero zabo mu butabera cyane cyane ubushinjacyaha.

Pastor Mboro ngo azirukana abakirisitu be ndetse anasenye urusengero
Ikinyamakuru EWN ( Eye witness News) cyandikirwa muri Afurika y'epfo kivuga ko komisiyo y'uburenganzira bwa muntu muri Afurika y'epfo yasohoye raporo y'ibikorwa by'ubucuruzi bikorwa n'abanyamadini bigatuma bahohotera abayoboke babo batumva kimwe ibyo bakora.

Pastor Mboro ni umwe muri abo bapasitoro bavugwaho guhohotera abayoboke babo avuga ko banga kumwumvira kandi ahagarariye Imana.
Avuga ko abakirisitu be bose batamwumvira azabirukana mu rusengero rwe nibiba ngombwa arusenye burundu.

Mu byo bagomba kumukorera harimo kumwishyurira ibyo akeneye byose yaba ibyemewe n'amategeko ndetse n'ibitemewe n'amategeko.

Ati “ Niba bakeneye service mbaha bagomba guhaguruka bakamfasha kubwira isi yose uwo ndiwe. Ati Abagore b'ingumba nabahaye urubyaro ubu, abana babo barakuze. Niba batishyuye ni ukuvuga ko batari ku rutonde rwanjye ngiye kubirukana.”

Pasteur Mboro ni umwe mu bapasitoro bagiye barangwa n'udushya tudasanzwe. Tumwe harimo kuba yarigeze gutangaza ko yigeze kujya mu ijuru avugana n'Imana arangije yifotozanya nayo ibyo bakunze kwita gufata selfie.

Ngo ku bw'ibyago ntiyabashije ayo mafoto yifotozanyije n'Imana kuko akimara kugera mu isi abajura bahise bamwiba iyo telefoni yarimo ayo mafoto yo mu bwoko bwa Samsung.



Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment