Bang Media

Shakisha

Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi , Bazivamo Christophe yarokotse impanuka #rwandadecides #rwanda

by www.igihe.news

Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi , Bazivamo Christophe yarokotse impanuka y’imodoka ubwo yerekezaga mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi.
Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi , Bazivamo Christophe yarokotse impanuka

Iyi mpanuka yayikoze muri iki gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga ubwo yerekezaga muri icyo gikorwa mu karere ka Nyagatare.
Ifoto y’imodoka ye iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga iragaragaza uruhande rw’ibumoso rw’imodoka ye ruriho ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi rwaguye mu muferege utwara amazi(rigole).

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’imitwarire mibi y’uwari utwaye Bazivamo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment